Monday, July 18, 2016

Abahuzabikorwa b'Irembo ku Rwego rwa Zone



ITANGAZO RY'AKAZI
(ABAHUZABIKORWA B'IREMBO KU RWEGO RWA ZONE)

RwandaOnline Platform Ltd (ROPL) irashaka gutanga akazi ku bantu babishoboye kandi babishaka kugirango bafatanye n'itsinda rishinzwe Ubucuruzi no Gutanga serivisi ku mwanya w'Umuhuzabikorwa w'Irembo ku rwego rwa Zone, bakaba bagomba gutanga raporo ku Muyob
ozi w'itsinda rishinzwe Ubucuruzi no Gutanga serivisi MU GIHUGU HOSE.
IBYEREKEYE IREMBO:
Irembo ni urubuga abaturage bifashisha bashaka serivisi za Leta kuri interineti. Akamaro Idrembo ni ugufasha abaturage kubona serivisi za Leta; ni umuyoboro utangirwaho serivisi zose za Leta mu buryo bworoshye, bunoze kandi bwizewe.Uru rubuga rutangirwaho serivisi nyinshi za Leta harimo impushya zo gutwara ibinyabiziga, Icyemezo cy'Amavuko, Icyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n'Inkiko, Inyandiko y'ivuka, Ihererekanya ry'uburenganzira ku butaka (rishingiye ku kugurisha ku bushake) n'izindi nyinshi.
INSHINGAZO Z'IBANZE KU BAHUZABIKORWA B'AMAZONE:
  • Gukora ku buryo Abafatanyabikorwa b'Irembo ayobora buzuza inshingano zabo zijyanye no kiwinjiza amafaranga mu mitangire ya serivisi.
  • Gukora ku buryo serivisi za Leta zitangwa hatabayeho gukora izindi ngendo
  • Guhuza ibikorwa bigamije kwereka abaturage uko basaba serivisi ku irembo no kubakangurira ku zitabira bikorewe ku masoko yo muri zone ashinzwe
  • Gukora ku buryo umubare w'aho abaturage basabira serivisi wiyongera
  • Kujya gusura aho ahantu hatandukanye serivisi zitangirwa no gutanga raporo buru cyumweru
  • Gukora ku buryo ubutumwa bwanditse ku birango bya serivisi z'Irembo buba bwumvikana neza
  • Gukora igenamigambi no kumenyekanisha serivisi z'Irembo habaye ibikorwa by'ubucuruzi muri zone ashinzwe
  • Gushyiraho ingamba zituma abakozi bo mu nzego za Leta bemeza kandi bagasobanukirwa inyongeragaciro z'Irembo muri zone ashinzwe
  • Gukora ku buryo abafatanyabikora mu bucuruzi muri zone ashinzwe bafatwa neza.
  • Agomba kugeza ibikoresha nkenerwa byose n'ibirango by'ubucuruzi aho bigomba kuba biri ku gihe.
  • Agomba gukorana n'abafatanyabikorwa bo muri iyo zone mu rwego rwo guha irembo isura nziza muri iyo zone
IBISABWA KURI UWO MWANYA:
  • Kuba afite impamyabumenyi ya Kaminuza mu Miyoborere y'ibyerekeye ubucuruzi
  • Ubucuruzi, Kumenyekanisha ibikorwa, Icungamutungo, Ibijyanye n'Imari, Ibaruramari, Imicungire y'Abakozi, Ikoranabuhanga, cyangwa irindi shami bifitanye isano.
  • Kugira ubumenyi bufatika mu bijyanye n'lkoranabuhanga.
  • Imyaka 2 y'uburambe mu micungire y'ibikorwa ku rwego rwa zone n'ibyerekeye Ubucuruzi no gukwirakwiza serivisi.
  • Kugira ubumenyi kuri serivisi z'Irembo.
  • Ubumenyi bwo kwakira neza abakugana.
  • Ubumenyi mu mibanire n'abandi.
  • Uhatanira uyu mwanya agomba kuba amaze nibura imyaka 2 aba muri iyo zone
  • Kugira uburambe mu byerekeye inzego z'ibanze ndetse na serivisi z'umutekano byaba ari akarusho.
  • Uburambe mu micungire y'ibikorwa muri zone, gukangura imbaga (afite imodoka cyangwa moto/cyangwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga)
  • Kuba ashobora kwikoresha atagenzurwa cyane (Uwikoresha)
  • Kuba afite ubumenyi mu byo kwamamaza ibikorwa yibanda byihariye mu gufata neza abamugana
  • Kugira ubumenyi bwo kumvikanisha ibitekerezo bye.
  • Kubasha gufata ingamba zo gutezimbere ubucuruzi no kugira ubumenyi mu byerekeye imari n'ikoranabuhanga
INDANGAGACIRO Z'UWIFUZA UWO MWANYA:
  • Ubumenyi mu miyoborere (gutekereza mbere ibishobora kubaho,kwiyemeza, gutanga icyerekezo)
  • Ubunyangamugayo (kugira amahame ahambaye, kuba umwizerwa, gukorera hamwe)
  • Guhanga udushya (kwiyoroshya, gutekereza aho ibisubizo byava,kwitegereza, guhimba )
  • Imibanire n'abandi (gukorera mu itsinda, kugwa neza, kugira umwihariko, gushabuka, kwita ku bandi,guhuza n'abandi)
wujuje ibisabwa wabyohereza kuri : hr@rwandaonline.rw mbere ya 27/7/2016.                                                         

No comments:

Post a Comment

ShareThis