Tuesday, July 19, 2016

Abahuzabikorwa b'Irembo ku Rwego rwa Zone muri ROPL, Kigali, Rwanda



NTARENGWA: 27/7/2016
RwandaOnline Platform Ltd (ROPL) irashaka gutanga akazi ku bantu babishoboye kandi babishaka kugirango bafatanye n’itsinda rishinzwe Ubucuruzi no Gutanga serivisi ku mwanya w’Umuhuzabikorwa w’lrembo ku rwego rwa Zone, bakaba bagomba gutanga raporo ku Muyobozi w’itsinda rishinzwe Ubucuruzi no Gutanga serivisi MU GIHUGU HOSE.


IBYEREKEYE IREMBO:

Irembo ni urubuga abaturage bifashisha bashaka serivisi za Leta kuri interineti. Akamaro k’irembo ni ugufasha abaturage kubona serivisi za Leta; ni umuyoboro utangirwaho serivisi zose za Leta mu buryo bworoshye, bunoze kandi bwizewe.Uru rubuga rutangirwaho serivisi nyinshi za Leta harimo impushya zo gutwara ibinyabiziga, Icyemezo cy’Amavuko, Icyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’lnkiko, Inyandiko y’ivuka, Ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka (rishingiye ku kugurisha ku bushake) n’izindi nyinshi.

INSHINGAZO Z’IBANZE KU BAHUZABIKORWA B’AMAZONE:


  • Gukora ku buryo Abafatanyabikorwa b’lrembo ayobora buzuza inshingano zabo zijyanye no kiwinjiza


amafaranga mu mitangire ya serivisi.


  • Gukora ku buryo serivisi za Leta zitangwa hatabayeho gukora izindi ngendo

  • Guhuza ibikorwa bigamije kwereka abaturage uko basaba serivisi ku irembo no kubakangurira ku zitabira


bikorewe ku masoko yo muri zone ashinzwe


  • Gukora ku buryo umubare w’aho abaturage basabira serivisi wiyongera

  • Kujya gusura aho ahantu hatandukanye serivisi zitangirwa no gutanga raporo buru cyumweru

  • Gukora ku buryo ubutumwa bwanditse ku birango bya serivisi z’lrembo buba bwumvikana neza

  • Gukora igenamigambi no kumenyekanisha serivisi z’lrembo habaye ibikorwa by’ubucuruzi muri zone ashinzwe

  • Gushyiraho ingamba zituma abakozi bo mu nzego za Leta bemeza kandi bagasobanukirwa inyongeragaciro z’lrembo muri zone ashinzwe

  • Gukora ku buryo abafatanyabikora mu bucuruzi muri zone ashinzwe bafatwa neza.

  • Agomba kugeza ibikoresha nkenerwa byose n’ibirango by’ubucuruzi aho bigomba kuba biri ku gihe.

  • Agomba gukorana n’abafatanyabikorwa bo muri iyo zone mu rwego rwo guha irembo isura nziza muri iyo zone


IBISABWA KURI UWO MWANYA:


  • Kuba afite impamyabumenyi ya Kaminuza mu Miyoborere y’ibyerekeye ubucuruzi

  • Ubucuruzi, Kumenyekanisha ibikorwa, Icungamutungo, Ibijyanye n’lmari, Ibaruramari, Imicungire y’Abakozi, Ikoranabuhanga, cyangwa irindi shami bintanye isano.

  • Kugira ubumenyi bufatika mu bijyanye n’lkoranabuhanga.

  • Imyaka 2 y’uburambe mu micungire y’ibikorwa ku rwego rwa zone n’ibyerekeye Ubucuruzi no gukwirakwiza serivisi.

  • Kugira ubumenyi kuri serivisi z’lrembo.

  • Ubumenyi bwo kwakira neza abakugana.

  • Ubumenyi mu mibanire n’abandi.

  • Uhatanira uyu mwanya agomba kuba amaze nibura imyaka 2 aba muri iyo zone

  • Kugira uburambe mu byerekeye inzego z’ibanze ndetse na serivisi z’umutekano byaba ari akarusho.

  • Uburambe mu micungire y’ibikorwa muri zone, gukangura imbaga (afite imodoka cyangwa moto/cyangwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga)

  • Kuba ashobora kwikoresha atagenzurwa cyane (Uwikoresha)

  • Kuba ante ubumenyi mu bye kwamamaza ibikorwa yibanda byihariye mu gufata neza abamugana

  • Kugira ubumenyi bwo kumvikanisha ibitekerezo bye.

  • Kubasha gufata ingamba zo gutezimbere ubucuruzi no kugira ubumenyi mu byerekeye imari n’ikoranabuhanga


INDANGAGACIRO Z’UWIFUZA UWO MWANYA:


  • Ubumenyi mu miyoborere (gutekereza mbere ibishobora kubaho,kwiyemeza, gutanga icyerekezo)

  • Ubunyangamugayo (kugira amahame ahambaye, kuba umwizerwa, gukorera hamwe)

  • Guhanga udushya (kwiyoroshya, gutekereza aho ibisubizo byava,kwitegereza, guhimba )

  • Imibanire n’abandi (gukorera mu itsinda, kugwa neza, kugira umwihariko, gushabuka, kwita ku bandi,guhuza n’abandi)


wujuje ibisabwa wabyohereza kuri : hr@rwandaonline.rw mbere ya 27/7/2016

No comments:

Post a Comment

ShareThis