Wednesday, July 6, 2016

FISA Co Ltd,Caissier/Caissière Jobs in Rwanda



Sector: 
Business
Finance and investment
FINANCIAL SAFETY COMPANY Ltd (FISA Co Ltd), irifuza guha akazi abantu bafite ubushobozi, ubumenyi n’uburambe ku mwanya w’Umubitsi (caissier/caissière).
Agomba kuba :

  • Afite nibura (A2) mu mashami akurikira: icungamari, ubukungu n’ubucuruzi;
  • kuba azi gukoresha neza mudasobwa.
  • Ari umunyarwanda ;
  • Afite ubumenyi mu kwakira neza abakiriya no kuba asobanukiwe neza imirimo y’ibigo by’imari;
  • Azi kuvuga no kwandika neza ikinyarwanda, igifaransa cyangwa icyongereza;
  • Afite nibura imyaka 25 y’amavuko kandi atarengeje 45;
  • Asanzwe amenyereye akazi k’ububitsi byaba ari akarusho ;
  • Yiteguye guhita atangira akazi.
Dosiye isaba akazi; igizwe n’ibaruwa yandikiwe Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya FISA Co Ltd, fotokopi ya diplome cyangwa certificat, fotokopi y’indangamuntu, umwirondoro uherekejwe na aderesi hamwe na recommendations z’abantu batatu bamuzi; byose biri muri envelope ifunze neza, igomba kuba yagejejwe ku biro bya FISA Co Ltd i Rubavu mu mujyi wa Gisenyi bitarenze ku wa kabiri tariki ya 12 Nyakanga 2016 saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00).
Bikorewe I Rubavu kuwa 05 Nyakanga 2016

NDAHIMANA François Xavier
Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya FISA Co Ltd

No comments:

Post a Comment

ShareThis