Wednesday, August 10, 2016

Dove International Montessori School,Umwalimu Wigisha Ururimi rw’Ikinyarwanda

ITANGAZO RY’AKAZI
Dove Montessori School ishuri mpuzamahanga ry’incuke n’amashuri abanza riherereye i Nyarutarama i Kigali ririfuza gutanga akazi K’Umwalimu Wigisha Ururimi rw’Ikinyarwanda mu buryo bwa nyakabyizi(Part-Time). 
I.Inshingano zijyanye n’ako kazi:
·Gutegura amasomo y’ikinyarwanda no kuyigisha
·Gutegura ibintu byose byatuma aba
nyeshuri bandika, bavuga, basoma, ndetse bumva Ikinyarwanda neza.
  • Kuzuza izindi nshingano nkuko byaba byasabwe n’ubuyobozi bw’ishuri
II.Ibisabwa kuri uwo mwanya
  • Kuba ari Umunyarwanda
  • Kuba akunda abana no gusabana na bo
  • Kuba afite Uburambe bw’imyaka itanu mu kwigisha ururimi rw’Ikinyarwanda ku rwego rw’amashuri y’incuke n’abanza.
  • Kuba ufite impamyabushobozi mu kwihigisha ururimi rw’IKinyarwanda 

  1. Uburyo bwo kohereza inyandiko zisaba akazi

Inyandiko zisaba akazi ziherekejwe n’umwirondoro n’impamyabushobozi zigomba koherezwa kuri info@doveschoolmontessori.com ndetse na kopi kuri lise@doveschoolmontessori.com. Italiki ntarengwa yo kwakira inyandiko zisaba akazi ni 23 Kanama 2016. Nyuma y’iyo taliki nta zindi nyandiko zizakirwa.  

Bikorewe i Kigali ku wa 5 Kanama 2016
UBUYOBOZI

No comments:

Post a Comment

ShareThis