Monday, October 31, 2016

Isoko ryo Kugura Ibigega by’amazi Bitandukanije Ingano Ndetse no Kubyubakira Intebe Byicaraho ku Bigo Bibiri by’ Amashuri byo mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Ruheru

ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO
ACTIONAID RWANDA IRIFUZA GUTANGA ISOKO RYO KUGURA IBIGEGA BY’AMAZI BITANDUKANIJE INGANO NDETSE NO KUBYUBAKIRA INTEBE BYICARAHO KU BIGO BIBIRI BY’AMASHURI BYO MU KARERE KA NYARUGURU, UMURENGE WA RUHERU MU BURYO BUKURIKIRA:

  1. IBIGEGA BIBIRI BYA LITIRO  IBIHUMBI ICUMI BURI KIGEGA  (10,000 ltrs) KU KIGO CY’AMASHURI ABANZA CYA YANZA.
  2. IBIGEGA BIBIRI BYA LITIRO IBIHUMBI BITANU BURI KIGEGA (5,000 ltrs) KURI GROUPE SCOLAIRE YA ZIRAMBI.
  3. IMIREKO IVANA AMAZI IMBERE N’INYUMA KU MASHURI AZUBAKWAHO IBIGEGA (YANZA).
  4. IMIREKO IVANA AMAZI IMBERE N’INYUMA KU MASHURI AZUBAKWAHO IBIGEGA (ZIRAMBI).
ICYITONDERWA: 1) INTEBE Z’IBI BIGEGA ZIGOMBA KUBA ZIFITE BYIBURA 80cm UTURUTSE KU BUTAKA,ZUBAKISHIJE AMABUYE,KANDI AHO IKIGEGA KICAYE HAGOMBA KUBA  UMUKANDARA BYIBURA WA 15cm KU BURYO IKIGEGA KITAVA MU MWANYA WACYO.
ABIFUZA GUPIGANIRA IRI SOKO BAGOMBA KUBA ARI BA RWIYEMEZAMIRIMO BASANZWE BAMENYEREYE IYI MIRIMO KANDI BABIFITIYE IBYANGOMBWA (REGISTRE DE COMMERCE).
  • UTSINDIYE ISOKO AGOMBA KUGEZA IBIKENEWE BYOSE KU BIGO BY’AMASHURI  BYAVUZWE HARUGURU BITARENZE TALIKI 10/12/2016.
  • NYUMA YO KURANGIZA IYI MIRIMO,UWATSINDIYE ISOKO AZAMURIKIRA IBIGEGA BYUBATSE NEZA UBUYOBOZI BW’IKIGO,ACTIONAID BARI KUMWE N’UBUYOBOZI BW’UMURENGE WA RUHERU.
DOSSIERS ZIKUBIYEMO IBICIRO HABARIWEMO N’IMISORO ZIHEREKEJWE N’IBYANGOMBWA BIGARAGAZA UMWIRONDORO WA RWIYEMEZAMIRIMO N’IBIGARAGAZA KO ASHOBOYE IRI SOKO BIGEZWA KU BIRO BYA ACTIONAID RWANDA BIHEREREYE I KIGALI I REMERA HAFI NA STADE AMAHORO MUNSI GATO YA ZIGAMA CSS BITARENZE KUWA  18/11/2016 SAA TANU ZA MU GITONDO.
BIKOREWE I KIGALI KUWA 31/10/2016
Josephine Uwamariya
Umuyobozi wa Actionaid Rwanda


No comments:

Post a Comment

ShareThis