Tuesday, January 31, 2017

Gicumbi District,81 JOBS vacancies in Rwanda



 CLOSE: 08/02/2017
ITANGAZO RIHAMAGARIRA ABANTU IPIGANWA RY’ IMYANYA Y’ AKAZI

Ubuyobozi bw’ Akarere ka Gicumbi burifuza gutanga akazi ku myanya ikurikira:

1. Executive Secretary of the District (1)

Ibyo umukandida agomba kuba yujuje


Kuba ari umunyarwanda, kuba afite imyaka nibura 18, kuba atarigeze akatirwa igihano cy’ igifungo cy’ amezi atandatu gusubiza hejuru, kuba afite impamyabumenyi yo mu Rwego rwa A0 muri rimwe muri aya mashami “Sciences, Arts,Social Science, Law and Business Administration” n’ uburambe mu kazi bw’ imyaka itanu (5) cyangwa kuba afite Master’s Degree muri “Science, Arts, Social Science, Law and Business Administration n’ uburambe mu kazi bw’ imyaka itatu (3).

2. Executive Secretary of the Sector (6)

Ibyo umukandida agomba kuba yujuje

Kuba ari umunyarwanda, kuba afite imyaka nibura 18, kuba atarigeze akatirwa igihano cy’ igifungo cy’ amezi atandatu gusubiza hejuru, kuba afite impamyabumenyi yo mu Rwego rwa A0 muri rimwe muri aya mashami “Social Science, Arts and Sciences” n’ uburambe mu kazi bw’ imyaka itatu (3) cyangwa kuba afite Master’s Degree muri “Social Sciences, Arts and Sciences” n’ uburambe mu kazi bw’ umwaka umwe (1).

3. Executive Secretary of the Cell (28)

Ibyo umukandida agomba kuba yujuje

Kuba ari umunyarwanda, kuba afite imyaka nibura 18, kuba atarigeze akatirwa igihano cy’ igifungo cy’ amezi atandatu gusubiza hejuru, kuba afite nibura impamyabumenyi yo mu rwego rwa A2 muri rimwe muri aya mashami “” Social Sciences, Arts and Science”



4. Civil Registration and Notary at Sector Level (1)

Ibyo umukandida agomba kuba yujuje

Kuba ari umunyarwanda, kuba afite imyaka nibura 18, kuba atarigeze akatirwa igihano cy’ igifungo cy’ amezi atandatu gusubiza hejuru, kuba afite impamyabumenyi yo mu rwego rwa A0 muri “Law”

5. Abakozi bazakorera Urwego Rwunganira Ubuyobozi bw’ Akarere mu Gucunga Umutekano “DASSO” (45)

Ibyo umukandida agomba kuba yujuje

·         Kuba ari umunyarwanda;

·         Kuba abishaka;

·         Kuba afite nibura imyaka 18 y’ amavuko kandi atarengeje imyaka mirongo itatu n’ itanu (35) y’ amavuko cyangwa kuba atarengeje imyaka 45 y’ amavuko ku muntu ufite uburambe mu gucunga umutekano nibura bw’ imyaka 5;

·         Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire;

·         Kuba atarigeze akatirwa burundu igihano cy’ igifungo cy’ amezi atandatu (6) gusubiza hejuru;

·         Kuba atarirukanwe burundu ku kazi ko mu butegetsi kwa Leta;

·         Kuba afite impamyabumenyi y’ amashuri nibura atandatu (6) yisumbuye cyangwa amashuri nibura atatu (3) yisumbuye n’ uburambe bw’ imyaka nibura 5 mu gucunga umutekano;

·         Kuba afite ubuzima bwiza n’ intege zibashije imirimo ya “DASSO”

·         Kuba atarigeze yirukanwa burundu ku kazi cyangwa ngo asezererwe nta mpaka ku mirimo uwo ariwo wose wa Leta.



UBURYO BWO GUSABA AKAZI

Kuzuza ifishi isaba akazi ibone ku rubuga rwa internet rwa Komisiyo y’ abakozi ba Leta no mu Bunyamabanga Rusange bw’ Akarere ka Gicumbi. Iyi fishi igomba guherekezwa na fotokopi y’ impamyabumenyi hamwe na fotokopi y’ indangamuntu. Dosiye zisaba akazi zigomba kuba zageze mu bunyamabanga rusange bw’ Akarere ka Gicumbi bitarenze kuwa 08/02/2017 saa Kumi n’ imwe zuzuye (17h00) za nimugoroba.

ICYITONDERWA


  1. Abakandida bize muri kaminuza cyangwa mu mashuri yo mu mahanga bagomba kugaragaza icyangombwa cya “equivalence”

  1. Attestation Tenant Lieu de Diplôme. To whom it may concern cyangwa confirmation de réussite ntizizemerwa.

  1. Abakandida bari bemerewe gukora ikizamini ku mwanya w’ Umunyabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge cyasheshwe mu itangazo ryo kuwa 12/01/2017 bemerewe gukora ikizamini, batagomba kongera kuzana izindi dosiye.


Bikorewe I Gicumbi kuwa 26/01/2017

MUTSINZI Samuel

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Agateganyo

W’ Akarere ka Gicumbi

No comments:

Post a Comment

ShareThis