Tuesday, February 28, 2017

Isoko ryo Kugura Ibikoresho Bizakoreshwa mu Kwigisha Imyuga Urubyiruko muri Gahunda ya NEP Kora Wigire Mumwaka wa 2017



ITANGAZO RY' ISOKO NO.01/2017
NYARUGUNGA VTC
VTC Nyarugunga irifuza gutanga isoko ryo kugura ibikoresho bizakoreshwa mu kwigisha imyuga urubyiruko muri gahunda ya NEP Kora Wigire mumwaka wa 2017. Ibyo bikoresho nibikoresho bishira byo byokwigiraho guteka bigezweho no gutegura ibikomoka kumbuto n' amata (Culinary arts
and food processing consumables). Uwifuza gupiganira iri soko asabwe kuza gufata igitabo gikubiyemo ibisabwa kubunyamabanga bwa VTC Nyarugunga nyuma yokugaragaza borderau yishyuriweho amafaranga angana ibihumbi cumi y'urwanda (10,000 Frw) adasubizwa kuri konti nimero 426-2250563-11 muri banki y'abaturage y'Urwanda (BPR) kuva tariki ya 3/3/2017 guhera sa mbiri za mugitondo kugeza sa saba z'amanywa (8h00-13h00)
Ibyangombwa byose bisabwa bifungirwa mu ibahasha imwe ikagezwa mubunyamabanga bwa VTC Nyarugunga bitarenze tariki ya 28/3/2017 sa yine zamugitondo naho gufungura amabahasha kumugaragaro bizakorwa tariki ya 28/3/2017 sa tanu zamugitondo.
Bikorewe i Nyarugunga kuwa 28/2/2017
Martin MUKUNDABANTU
Umuyobozi wa Nyarugunga VTC

No comments:

Post a Comment

ShareThis