Sunday, February 12, 2017

Umukontabule muri Koperative kirezi coffee, Nyanza, Rwanda



 NTARENGWA: 14/02/2017
KOPERATIVE KIREZI COFFEE
UMURENGE WA NYAGISOZI
AKARERE KA NYANZA
INTARA Y’AMAJYEPFO

ITANGAZO RYO GUTANGA AKAZI K`UMUKONTABULE (accountant) MURI KOPERATIVE KIREZI COFFEE


Koperative kirezi coffee ikora imirimo yo guhinga, gutunganya nogucuruza ikawa ikorera
m’umurenge wa Nyagisozi, Akarere ka Nyanza, Intara y`Amajyepfo iramenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubumenyi ko ishaka gutanga akazi k` Umukontabule (Comptable/Accountant) mu gihe cy’amezi 3 gishobora kongerwa.

Abasaba gukora akakazi ka comptable bagomba kuba buzuje ibi bikurikira:


  • Kuba ari Umunyarwanda,

  • Kuba yarize nibura amashuli atandatu yisumbuye kandi afite impamyabushobozi y`Amashuri 6 yisumbuye (A2) mu icungamutungo, ibaruramari cyangwa ibindi bisa nabyo.

  • Kuba afite uburambe nibura bw`imyaka 3 mugukorana n’amakoperative.

  • Kuba azi gukoresha neza mudasobwa cyane cyane MS Excel na MS Word,

  • Kuba azi neza icyongereza cyangwa igifaransa. Kuba bazi izo ndimi zombi byaba ari akarusho,

  • Kuba azi gukoresha Programu z` Ibaruramari kuri Mudasobwa (logiciel

  • comptable/Accounting software).

  • Kubona inyandiko eshatu z`abantu (abakoresha) bemeza ko bamuzi neza.

  • Kuba yiteguye kuba hafi y`akazi ni ukuvuga mu Murenge wa Nyagisozi, mu karere ka nyanza.

  • Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire ni ukuvuga kuba atarigeze akatirwa n`inkiko igihano kirenze amezi 6.


Abujuje ibisabwa kuri uyu mwanya bose basabwe kuzana amabaruwa asaba akazi yandikiwe Perezida wa Koperative KIREZI COFFEE zometseho;


  • Umwirondoro (CV) wabo na fotokopi y`indangamuntu zabo;

  • Fotokopi ya dipolome zabo n`ibindi byemezo by`ingirakamaro nk` iby` amahugurwa;

  • Ibyemezo by`aho bakoze iyo mirimo biriho amazina na telefoni z`abari abayobozi babo.


Ibi byose biri mu ibaruwa ifunze neza bigomba kugezwa ku biro bya Koperative KIREZI
COFFEE bitarenze tariki ya 14/02/2017 saa kumi n`imwe (17h00).
Mukeneye ibindi bisobanuro mwahamagara kuri telefomi igendanwa numero 0786968987

Bikorewe Nyagisozi, tariki ya 08/02/2017.

Umuyobozi wa koperative KIREZI COFFEE
KAVAMAHANGA Celestin

No comments:

Post a Comment

ShareThis