Monday, March 6, 2017

Food Scientist muri TUZAMURANE Cooperative,Kirehe,Rwanda



 NTARENGWA: 17/03/2017
Koperative TUZAMURANE ikora imirimo yo gutunganya inanasi (Kuzumisha), ikorera mu Mudugudu wa BYIMANA, Akagari ka RUBIMBA, Umurenge wa GAHARA, Akarere ka KIREHE, Intara y’Iburasirazuba, iramenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubumenyi n’ubushobozi ko ishaka  gutanga akazi ku mukozi w’inzobere mu gutunganya ibiribwa (Food scientist)
.

Usaba ako kazi agomba kuba yujuje ibi bikurikira:


  • Kuba ari umunyarwanda;

  • Kuba afite Impamyabushobozi ya Kaminuza (A0) mu gutunganya ibiribwa (Food Sciences)

  • Kuba afite uburambe nibura bw’umwaka 1 muri ako kazi;

  • Kuba yarakoze imirimo yo gutunganya ibituruka ku nanasi (Kuzumisha) byaba ari akarusho;

  • Kuba azi gukoresha neza mudasobwa cyane cyane Ms Excel na Ms Word; ·         Kuba azi neza Icyongereza cyangwa Igifaransa. Kuba azi izo ndimi zombi byaba ari akarusho;

  • Kuba yarakoze muri Koperative byaba ari akarusho;

  • Kuba yiteguye gukorera no gutura mu Murenge wa Gahara, Akarere  ka Kirehe;

  • Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire.


Abujuje ibisabwa kuri uyu mwanya bose basabwe kuzana amabaruwa asaba akazi yandikiwe Umuyobozi wa Koperative TUZAMURANE yometseho:


  • Umwirondoro (C.V) uriho abantu batatu bamuzi neza;

  • Fotokopi y’indangamuntu;

  • Fotokopi ya Dipolome  n’ibindi byemezo by’ingirakamaro nk’iby’amahugurwa;

  • Ibyemezo by’aho yakoze iyo mirimo biriho amazina na telefoni z’abayobozi baho;


Ibi byose biri mu ibaruwa ifunze neza bikagezwa ku biro bya Koperative TUZAMURANE biri mu Murenge wa Gahara, mu Karere ka Kirehe, cyangwa bikoherezwa kuri e-mail tuzamurane09@yahoo.fr  bitarenze kuwa gatanu tariki ya 17/03/2017 saa kumi n’imwe (17h00’). Umunsi w’ikizamini bazawumenyeshwa nyuma.  
Bikorewe Gahara, taliki ya 03/03/2017

 HAKUZIMANA Jean Damascene

Umuyobozi  wa Koperative TUZAMURANE

No comments:

Post a Comment

ShareThis