Monday, June 26, 2017

UMUBARURAMARI (Comptable /Accountant) muri Koperative COTUMU, Gakenke, Rwanda



NTARENGWA: 23/06/201
UMUBARURAMARI (Comptable /Accountant) muri Koperative COTUMU, Gakenke, Rwanda - NTARENGWA: 23/06/2017

ITANGAZO RYO GUTANGA AKAZI K`UMUBARURAMARI (ACCOUNTANT)

MURI KOPERATIVE COTUMU




Koperative COTUMU ikora imirimo yo guteza imbere ubuhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo bikungahaye ku butare ikorera mu kagari ka kagoma , umurenge wa Gakenke, akarere ka Gakenke , Intara y`Amajyaruguru iramenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubumenyi ko ishaka gutanga akazi k` UMUBARURAMARI (Comptable /Accountant) mu gihe cy`umwaka (amezi 12) gishobora kongerwa.



Abasaba ako kazi bagomba kuba bose buzuje ibi bikurikira:




  • Kuba ari Umunyarwanda,

  • Kuba afite nibura impamyabushobozi y` Amashuri 6 yisumbuye (A2) mu icungamutungo, ibaruramari cyangwa ibindi bijyanye naryo

  • Kuba afite uburambe nibura bw`imyaka 3 muri ako kazi ku warangije amashuri 6 yisumbuye.

  • Kuba azi gukoresha neza mudasobwa cyane cyane MS Excel na MS Word,

  • Kuba azi neza icyongereza cyangwa igifaransa. Kuba bazi izo ndimi zombi byaba ari akarusho,

  • Kuba azi gukoresha Programu z` Ibaruramari kuri Mudasobwa (logiciel comptable/Accounting software) byaba ari akarusho.

  •  Kubona inyandiko eshatu z`abantu bemeza ko babazi neza



  • Kuba yiteguye kuba hafi y`akazi ni ukuvuga  mu Murenge wa Gakenke

  • Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire ni ukuvuga kuba atarigeze akatirwa n`inkiko igihano kirenze amezi 6.




Abujuje ibisabwa kuri uyu mwanya bose basabwe kuzana amabaruwa asaba akazi yandikiwe Perezida wa Koperative COTUMU zometseho :




  • Umwirondoro (CV) wabo na fotokopi y`indangamuntu zabo,

  • Fotokopi ya dipolome zabo n`ibindi byemezo by`ingirakamaro nk` iby` amahugurwa.


·         Ibyemezo by`aho bakoze iyo mirimo biriho amazina na telefoni z`abayobozi baho,



Ibi byose biri mu ibaruwa ifunze neza bikagezwa ku biro bya Koperative COTUMU biherereye mu mujyi wa Gakenke  bitarenze tariki ya 23/06/2017 saa kumi n`imwe (17h00).



Mukeneye ibindi bisobanuro mwahamagara kuri telefomi igendanwa numero 0788353011  (Umuhuzabikorwa) cyangwa 0788484920(Perezida) mu masaha y`akazi.





Bikorewe i Gakenke,  tariki ya 06/06/2017


NIYIBIZI Jean de Dieu

Perezida wa Koperative COTUMU

No comments:

Post a Comment

ShareThis